Yanditswe na: KAGAJU Julienne
Mukiganiro na uwezoradio.com kuri uyu wa19/01/2023 Aime yayitangarije ko yatinyutse akiteza imbere.
Uwezoradio yaganiye na Aime Ndayambaje umwe mu rubyiruko rufite ubumuga utuye mu ntara y’i Burengera zuba ufite ubumuga bukomatanije witinyutse akiteza imbere mubucuruzi bw’ibuconco aganira na uwezoradio Ndayambaje yagize ati” Nejejwe no kuba ndikwiyumva kuri iyi radiyo yabantu bafite ubumuga ntewe ishema nabyo, Nkirangiza amashuri y’isumbuye nihangiye umurimo ubu nshuruza za bombo, jus, amazi ,ama biscuit mu gishoro yagiye yizigama ku mafaranga yagiye abika make make ku yo ababyeyi bagiye bamuha agiye kwiga yayandi twita (Poctet-money) yirinda kuzaba umushomeri mugihe arangije ishuli gusa aracyahura nikibazo kuko igishoro kikiri hasi ati mbonye igishoro kirihejuru narangura byinshi najye nkunguka menshi, abajijwe kubamugana amagambo bamubwira avuga ko bamubwira ko ari umugabo kuko yitinyutse akiteza imbere , avuga kandi ko hari iyo warangije ishuli uba wacutse wabaye mukuru ugomba kumenya gushakisha ukamenya kwigurira inywambaro ndetse n’inkweto.
Asoza agira inama abantu bafite ubumuga bumva ko batashoboye ko bagomba gutinyuka bagakora ,ndetse anenga babandi usanga muri za gare zitandukanye bazinduwe no gusabiriza ngo batinyutse bagakora bagera kure kandi kuri byinshi”.